UBURYO BWO GUHAHA MURI AFOS

 

Armed Forces Shop ihahirwamo n’abasikare, aba police n’abacunga gereza hamwe n’ímiryango yabo.Ibyangobwa bisabwa kugirango abagenerwa bikorwa ba Armed Forces Shop babashe guhahiramo kubasirikare, aba police n’abacunga gereza basabwa amakarita yabo y’akazi, imiryango yabo isabwa kuzana ikarita iriho account number ye bakazerekana mugihe baje guhaha.

 

UBURYO WAKORESHA WISHYURA

 

ü    Mobile Money(MoMo)

ü    ZCSS Mobile application

 

KWANDIKISHA UMUNYAMURYANGO MURI AFOS

 

Ubuyobozi bwa AFOS buramenyesha abagenerwa bikorwa bayo ko, kwandikisha imiryango yabo muri Armed Forces Shop hasabwa ibi bikurikira:

 

1.     Kwandikisha uwo mwashakanye hakenerwa icyemezo cyo gushyingirwa (ATTESTATION DE MARRIAGE) cyangwa photo copie ya MMI.

 

2.     Kwandikisha umwana hakenerwa icyemezo cy’amavuko (ATTESTATION DE NAISSANCE) cyangwa photo copie ya MMI.

 

IBINDI

 

Abatuye mu ntara, attestation zabo bazajya bazishyira kuri branch ya AFOS ibegereye zikoherezwa i Kanombe HQs, kugirango zishyirwe mu machine.

 

AMATANGAZO

 

1.       Ubuyobozi bwa AFOS bwongeye kubibutsa ko umwana ugejeje imyaka 21 y’ubukure, akurwa k’urutonde rw’abemerewe guhahirwa muri AFOS. Iyo umwana akiri mu ishuli umubyeyi we asabwa kuzana ikarita y’ishuli (Student Card) buri mwaka kugirango akomeze guhaha. Umwana ufite ikibazo cyatuma arebererwa n’ababyeyi arengeje imyaka yavuzwe haruguru,azana icyangombwa cy’umuganga wemewe n’amategeko y’Urwanda.

 

 

2.       Ubuyobozi bwa AFOS buramenyesha abanyamuryango bayo ko mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19, ihererekanya ry'amafaranga muburyo bwo kwishyura bihagaze, hazajya hifashishwa uburyo bwa MoMo na ZigamaCSS Mobile Application (cashless).